Print

Past. Mpyisi n’ Inzobere bavuze icyatumye gatanya zikuba inshuro 60 mu myaka 3 ishize

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 25 November 2018 Yasuwe: 4187

Ku wa Gatanu tariki 23 Ugushyingo, urukiko rw’ ikirenga mu Rwanda rwagaragaje ko gatanya zikubye inshuro 19 muri uyu mwaka wa 2018, naho mu myaka 3 ishize gatanya zimaze kwikuba inshuro 60 zigeze ku 1300 ku mwaka.

Charles Karangwa uyobora umuryango HI ukora ubushakashatsi bibazo byo mu ngo yabwiye UMURYANGO ko ubusambanyi bwiyongereye buri mu byongereye gatanya


Charles Karangwa uyobora HI

Yagize ati “Muri iyi minsi ingo zifite ibibazo byinshi. Abantu bahurira kuri za facebook ntabwo baba bafite urukundo rukomeye. Ubusambanyi ku bagabo kera umuryango mugari wasaga n’ aho ubwihanganira ariko ubu n’ abagore basigaye basambana, ntabwo umugabo ashobora kwihanganira kubona umugore we afite undi baryamana bahita badatukana”

Past. Jean Pierre Uwimana, Umwarimu muri Kaminuza y’ u Rwanda wigisha imbonezamubano(sosiologie) , washakanye n’ umugore we abizi ko umugore we adafite imirerantaga yavuze ibintu byinshi byongereye gatanya birimo no kutabwizanya ukuri.

Ngo mu byongereye gatanya mu Rwanda harimo kuba imiryango itakiba hamwe. Kera imiryango iva ku gisekuru kimwe yabaga hamwe igakundana, ba nyirasenge bahari, ababyeyi bari hafi ati “Ingo zubakwaga n’ imiryango ntabwo zubakwaga n’ abantu ku giti cyabo. Ubu imiryango yaratatanye”


Mwarimu wa Sociologie muri UR, Uwimana Jean Pierre

Uwimana avuga ko kuba umuranga atakibaho nabyo biri mu bitera gatanya. Ngo kera umukobwa wigwaga n’ umuranga akigwa n’ umuryango atizwe n’ uzamushaka wenyine, bagatoranya umukobwa utari icyomanzi.

Iterambere n’ ubutunzi naryo ngo biri mu byongereye gatanya kuko byazanye utuntu twinshi turangaza, bituma umugore aba ukwe n’ umugabo akaba ukwe bose bashakisha imibereho bikazatuma hari ubwo kwihangana bibura ubusambanyi bukaziramo.

Muri iyi minsi ngo hari n’ abashakana umwe ashaka imitungo kuri mugenzi we; bagashinga urugo abizi neza ko namara kubona imitungo azahita yaka gatanya.

Uwimana ati “Umuntu agashaka ibintu kuruta uko yashaka umuntu”

Abantu ntibakivugisha ukuri, Uwimana yavuze ko abantu bamenyana mu gihe gito bagahita bashinga urugo bataramenyana bigatuma gutandukana biba nk’ umukino.

Yagize ati “Njya gushaka umugore wanjye yarambwiye ngo njyewe sinzabyara, umurentanga bawunkuyemo ndamubwira nti nitutabyara tuzarera imfubyi. Uru ni urugero ruto rwo kubwizanya ukuri” . Uwimana Jean Pierre n’ umugore we ubu barabyaye bafite abana.

Uwimana avuga ko Amategeko nayo ashobora gutuma umuco usubira inyuma iyo abantu batagize umwanya uhagije wo kwigishwa uburinganire.

Ati “Umugore ugasanga agiye mu kabari imburagihe abagabo bamwe ntibabyihanganire. Bisaba kwigisha abantu. Changement sociale ntabwo ikorwa n’ itegeko ry’ ako kanya”

Umunyamategeko Sengoga Christophe asanga kuba gatanya zariyongere ari byiza kuko abantu basigaye babona uburenganzira bwabo.


Umunyamategeko Sengoa Christophe

Yagize ati “Abantu bahawe ubushobozi bamenye uburenganzira bwabo, kuba gatanya ziyongera ni byiza kubakeneye uburenganzira. Mu rwego rw’ imibanire biba bigoye ariko mu rwego rw’ amategeko kuba babona uburenganzira nta kibazo”


Past. Ezira Mpyisi

Pasiteri Ezira Mpyisi yavuze ko izi gatanya ari ikibazo gikomeye. Ati “Ni ikintu gikomeye abantu bagomba gutangirira hafi. Ubwo se urumva u Rwanda rudapfuye, niba ingo zipfuye hasigaye iki?

Gusa nubwo Pasiteri Mpyisi avuga ko ibintu bikomeye Impuguke Uwimana we asanga amazi atarenga inkombe. yavuze ko kuba uyu mwana gatanya zarikubye inshuro 19 agereranyijwe n’ umwaka wa 2017 bifite igaruriro.

Ati “Kwikuba 19 ni byinshi mu muryango mugari utarubimenyereye ariko ninabike mu muryango urimo kwiyubaka mu iterambere, amategeko n’ ubukungu. Bifite igaruriro nta kirarenga”

Umuhire Chrstiane Ushinzwe kurinda umwana no guteza imbere umuryango muri Minisiteri y’ Uburinganire n’ Iterambere ry’ Umuryango yatubwiye ko izi gatanya ziri hejuru ku buryo ntawe zitatungura.


Umuhire Christiane, ushinzwe umuryango muri MIGEPROF

Gusa yavuze ko harimo gukorwa ubushakashatsi ku gitera amakimbirane yo mu ngo, imfu za hato na hato na gatanya, ubu bushakashatsi buzashyirwa ahagaragara mu mezi nka 6 ari imbere ngo nibwo buzagaragaza neza uko ikibazo giteye bunagaragaze neza umuti wacyo.

Uwimana Jean Pierre hari icyo abona cyakorwa

Yavuze ko Leta y’ u Rwanda ikwiye gufatanya n’ abanyamadini kwigisha abantu uko urugo rwubakwa, ikanisha cyane uko abantu babana n’ amategeko.

Umugore urimo mu kigero cy’ imyaka 45, umaze imyaka irenga 20 abana n’ umugabo yatangarije UMURYANGO ko ikiri kongera gatanya muri iyi minsi ari uko abagore batakihangana nka mbere, no kuba umugore n’ umugabo ibibazo byabo babyihererana bikazajya ahagaragara batagishoboye gusubirana.

Uwimana asanga Abanyarwanda bakwiye kubaka imiryango aho baturaye. Imiryango idashingiye ku masano y’ amaraso ahubwo ishingiye ku bushuti n’ ubuturanyi, abagiye gushinga ingo bakagira abababa hafi bakabagira inama.


Comments

gatare 26 November 2018

Imana niyo yashyingiye Umugore n’Umugabo ba mbere mu Busitani bwa Eden.Yabasabye kuba "umubiri umwe" (Genesis 2:24).Bisobanura ko bari kubana "akaramata",ntawuca undi inyuma kandi nta gushaka undi mugore (polygamy).Impamvu uyu munsi tubona Gatanya nyinshi,ahanini nuko bacana inyuma.Muli make,banga gukurikiza amahame ya bible,idusaba:Gukundana,kubabarirana no kwihanganirana.Gusambana bisigaye byitwa "gukundana".Babikorera muli Offices,mu modoka,muli za Lodges,muli Hotels,etc...Amaherezo ni ayahe?Nubwo benshi batabyemera,Imana ifite Calendar yayo.Yashyizeho Umunsi w’Imperuka.Bisome muli Ibyakozwe 17:31.Nkuko Imigani 2:21,22 havuga,kuli uwo Munsi izakura mu Isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa bazatura mu isi izaba paradizo iteka ryose (Zaburi 37:29),abandi bajye mu Ijuru.Nguwo UMUTI wonyine wa Gatanya,kubera ko Inkiko zabinaniwe.N’Abacamanza benshi cyane bacana inyuma.


mvuna 26 November 2018

ese amategeko ugenga umuryango yo nishyashya? ngembona nayo abogamye!


26 November 2018

gatanya ziterwa ninteko ishinga amategeko nubukangura mbaga ikora