Print

Uganda: Umuhanzikazi warokotse impanuka y’ ubwato ati ‘Ndiho ariho nahahamutse’

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 November 2018 Yasuwe: 1801

Yagize ati “Ndashaka gushimira abangezeho bose. Ku bw’ UBUNTU BW’ IMANA ndacyari muzima, ndatekanye ariko ndimo kuvurwa ihungabana. Ndazirikana abo bitagenze neza, kandi nihanganishije imiryango yabo. Navuga iki MANA”

Omukwano Gwafe w’ imyaka 36, ubu butumwa yabushyize kuri twitter kuri iki Cyumwreru.

Ubwato bwarohamye bwarimo abari bagiye mu birori. Amakuru avuga ko ubu bwato bwari butwaye abantu barenze ubushobozi bwabwo ndetse ko n’ ikirere kitari kimeze neza bikaba aribyo byabaye intandaro y’ iyi mpanuka.

Igisirikare cya Uganda kirwanira mu mazi na polisi y’ iki gihugu bakomeje ibikorwa by’ ubutabazi. Imibare yashyizwe ahagaragara n’ iki gihugu igaragaza ko ubu bwato bwari butwaye abantu 100 muri bo abagera kuri 30 bikaba byamenyekanye ko bapfuye.

Mu bapfuye harimo n’ abarobyi bari bagiye gutabara abari mu bwato bagajya mu twato twabo ari benshi natwo tukarohama.

Abasirikare mu butabazi