Print

Mourinho yafashe umwanzuro utangaje nyuma yo gusuzugurwa n’abakinnyi be

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 November 2018 Yasuwe: 3324

Mourinho yababajwe bikomeye no kunganya n’ikipe ya Crystal Palace mu rugo byatumye nyuma y’umukino anenga bikomeye abakinnyi be,abashinja ko nta bushake bwo gutsinda bari bafite ndetse bamwe batarakura.

Mourinho yavuze ko agiye guhindura abakinnyi babanza mu ikipe ya Manchester United

Nyuma y’umukino wa Crystal Palace,abafana ba Manchester United bazwiho ikinyabupfura bavugirije induru abakinnyi bituma Mourinho arakara abwira abanyamakuru ko yafashe umwanzuro wo guhindura ikipe agakinisha abakinnyi bashaka kwitanga ndetse byaba ngombwa nawe agakina.

Yagize ati “Ntabwo nahindura ikipe yose gusa ngiye gukora amahitamo y’abakinnyi bafite ubushake bwo gukina nibiba ngombwa nanjye nzakina.”

Nyuma y’umukino Manchester United yanganyije na Valencia muri UEFA Champions League,Mourinho yatangaje ko hari abakinnyi bitanga cyane kurusha abandi muri Manchester United none yongeye kubigarukaho mu mpera z’iki cyumweru.