Print

Abashakashatsi bavumbuye ikintu kidasanzwe ku bwonko bw’umuntu nyuma yo gupfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 November 2018 Yasuwe: 4122

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko ubwonko bw’umuntu bukomeza gukora amasegonda make mbere y’uko buhagarara ndetse umuntu amenya ko yapfuye.

Aba bahanga mu by’ubuzima bavuze ko abarwayi bamenya ibiri kubakorerwa mu masegonda make iyo bimaze kuvugwa ko bapfuye ndetse ubwonko bw’umuntu bumara umwanya runaka bukora iyo umutima wahagaze.

Byavuzwe ko abantu bicwa n’imitima bamara umwanya munini ubwonko bwabo bukora ndetse bazi ibiri kubakorerwa mbere y’uko bashyingurwa ndetse n’umutima wabo utarahagarara burundu.

Abaganga b’inzobere bavuze ko haramutse hakoreshejwe ubuhanga runaka umuntu ashobora kuzurwa habura gato ngo umwuka umushyiremo cyane ko ubwonko bumara amasegonda make bukora.

Aba baganga bavuze ko uburyo bwo kuzura abantu cyangwa gushitura imitima y’abantu bwitwa CPR,bituma 50 ku ijana by’amaraso ubwonko bukenera kugira ngo umuntu yongere agaruke mu buzima.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na Dr Sam Parnia n’ikipe ye yo muir kaminuza yitwa Stony Brook University yo mu mujyi wa New York muri USA, mu ishuli ry’ubuganga.