Print

Ghana: Umuntu ahitamo gushyingurwa mu rusenda, mu modoka cyangwa mu ndege [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 November 2018 Yasuwe: 2045

Abanyamakuru Fellipe Abreu na Henrique Hedler basuye amabarizo ya Kane Kwei mu murwa mukuru Accra no mu mujyi wa Kumasi mu majyepfo y’igihugu, baganira n’abakozi bo muri ayo mabarizo babaza amasanduku agendanye n’ibyo abo mu miryango ya ba nyakwigendera bifuza.

Ayo mabarizo yitiriwe Seth Kane Kwei, bamwe bavuga ko ari we wa mbere watangije kubaza amasanduku muri ubwo buryo muri Ghana.
Mu gihe Ghana ari kimwe mu bihugu bya mbere ku isi bihinga cacao - ikorwamo shokola (chocolat), imiryango ituye mu bice by’icyaro ikusanya ndetse ikizigamira amafaranga aba yavuye muri ubwo buhinzi, mu gushyingura ababo mu masanduku akoze mu ishusho ya cacao.

Amasanduku akoze gutyo ashobora kugurwa amadolari arenga 1000 y’Amerika amafaranga menshi ku bahinzi, benshi usanga bakorera ari munsi y’amadolari 3 y’Amerika ku munsi.

Muri rusange, ishusho y’isanduku iterwa n’icyo uwapfuye yakoraga cyangwa icyiciro cy’ubuzima yabarizwagamo.
Eric Adjetey, ukuriye ayo mabarizo ndetse akaba amaze imyaka irenga 50 mu bubaji, agira ati: "Ni yo mpamvu urusenda ruba rufite igisobanuro kirenze kure ubuzima bw’umuhinzi".

Ibara ry’umutuku no gukarata k’urusenda bigaragaza uko nyakwigendera yari ateye muri kamere ye. "Yari umuntu ushyushye kandi uhindagurika, umuntu udashobora gukinisha".

Amasanduku afite iforoma y’imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz nayo arogeye muri Ghana. Nk’iyi igaragara muri iyi foto, ni iy’umugabo wari umukire wari utunze imodoka yo muri ubu bwoko ikorerwa mu Budage, kandi imva ye igomba gucukurwa mu buryo iyo sanduku-modoka iyikwiramo.

Steve Ansah, wabaje iyo sanduku, agira ati: "Iyi ni imwe mu masanduku akunze gukoreshwa cyane. Igaragaza ukuntu nyakwigendera yari umuntu ukize".

Benshi bita ayo masanduku amasanduku y’inzozi, ariko hano muri Ghana bayita Abeduu Adekai, bishatse kuvuga "amasanduku y’imigani".
Impamvu nuko aba afite igisobanuro kindi cyihariye bitewe n’iforoma yayo.