Print

Minisitiri Nyirasafari yakomeje abasore babuze inkwano ababwira ko kutayigira atari igisebo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 November 2018 Yasuwe: 3686

Ubu butumwa yabutangiye mu Karere ka Ngororero, ubwo yifatanyaga na ko mu imurikabikorwa kukwimakaza ihame ry’uburinganire. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwasezeranyije imiryango isaga 140 yabaganaga bitemewe n’amategeko, nka kimwe mu bifasha kubahiriza ihame ry’uburinganire.

Minisitiri Nyirasafari yavuze ko mu bitera abantu benshi kubana batarasezeranye byemewe n’amategeko hashobora kuba harimo no kuba inkwano ihanitse mu gihe mu muco nyarwanda yari ikimenyetso cy’ubumwe hagati y’imiryango igiye gushyingiranwa.

Yagize ati: “ Inkwano ntikwiye kuba inzitizi yo gutuma abantu bataza imbere y’umwanditsi w’irangamimerere ngo bigaragaze amategeko abamenye. Nagira ngo mbabwire ko inkwano atari itegeko, mu mategeko y’u Rwanda iyo tuvuze gushyingiranwa nta na hamwe bigomba kubaho ari uko hatanzwe inkwano. Iyo itabonetse nta bwo bikwiriye kubuza ko ubukwe butaha.”

Minisitiri Nyirasafari yasabye abategura ubukwe burenze ubushobozi bwabo kubihagarika kuko bidakwiye. Nk’ uko Imvaho Nshya yabitangaje Nyirasafari yagaragaje ko ubushobozi buke budakwiye kuba imbogamizi mu ishyingirwa.

Yagize ati “Niba hari igihari mugisangire ariko niba nta gihari twe kumva ko ari igisebo, mu mategeko ntaho byanditse ndetse no mu muco ntaho biri ko niba udafite ibyo byose udashobora gushyingirwa”.

Abavuga ngo muzafata inguzanyo mukore ubukwe bikwiye guhagarara, urubyiruko rwikwishyira aho ubushobozi bwarwo butagera kandi n’imiryango n’abaturanyi tubibafashemo.

“Ababyeyi tugomba kubyumva gutyo ntitubangamire abashaka gushyingiranwa igihe bujuje ibisabwa n’amategeko, ntihakagire inzitizi y’ubushobozi ibaho.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco mu 2017, bwagaragaje ko mu mitegurire y’ubukwe nyarwanda harimo ibibazo byinshi birimo gusesagura umutungo aho ababutegura batumira abantu batagira umubare, bisaba kubatangaho ibya mirenge mu kubagaburira, gukodesha no gutaka aho bubera, gukodesha amatorero asusurutsa ibirori byose bitwara akayabo.

Ahanini ngo ibi bishingiye ku rwiganwa aho umuntu yigereranya na runaka wakoze ubukwe buhenze nyamara batari ku rugero rumwe bigatuma hari abishora mu nguzanyo z’amabanki, biteza ubukene imiryango bidateye kabiri, bigakurura amakimbirane no gusenyuka kw’ingo.

By’umwihariko mu Ntara y’Iburasirazuba n’iy’Iburengerazuba hagaragajwe ibibazo by’umwihariko byo guhenda kw’inkwano n’ibisabwa umuryango w’umukobwa kugira ngo ubukwe butahe. Mu duce tumwe na tumwe tw’Intara y’Iburasirazuba nka Nyagatare inkwano irahanitse ku buryo atari buri musore wabasha kuyigondera.