Manchester United imaze gutsinda imikino 3 gusa mu icyenda iheruka gukinira ku kibuga cya Old Trafford,byatumye bamwe mu bakinnyi bavuga ko gukinira ku gitutu cy’abafana babo kibagora gusa Jose Mourinho yababwiye ko umukinnyi udashoboye guhangana n’igitutu cy’abafana akwiriye kwigumira iwe aho kuza ku kibuga.
Mourinho yasabye abakinnyi batinya gukinira Old Trafford kwigumira mu rugo ntibaze ku mukino
Yagize ati “Niba utinya igitutu igumire mu rugo.Mu rugo mvuga si urugo rwo muri stade ni iwawe mu rugo,ukarebera umukino kuri TV.Niba uri umukinnyi ukavuga ko bigutera igitutu gukinira imbere y’abafana bawe,abafana bazaza ryari kugufana?.Nta gitutu numva cyo gukinira mu rugo.”
Mourinho yabwiye abanyamakuru ko ibivugwa ko Manchester United ikunda gukinira hanze kurusha mu rugo atabyemera ndetse yakwifuza gukinira imikino yose mu rugo.
Manchester United irahura na Young Boys uyu munsi mu mikino y’amatsinda ya UEFA Champions League,aho isabwa gutsinda igahita igera mu mikino ya 1/16.