Print

Uganda: Abasore n’ inkumi barenga miliyoni 2 na 600 barasambana

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 27 November 2018 Yasuwe: 1444

Ibarura ry’ abaturage ba Uganda muri 2014 ryagaragaje ko ituwe na miliyoni 34,6, muri bo 34.8% bahwanye na miliyoni 12,1 ni uribyiruko. Kuva 22% mu rubyiruko barasambana bivuze ko abasore n’ inkumi miliyoni 2 n’ ibihumbi 600 basambana.

Dr Placid Mihayo ukora muri Minisiteri y’ ubuzima yabwiye itangazamakuru ati “22% mu rubyiruko barasambye”

Yakomeje agira ati “ Turashishikariza abakobwa kutava mu ishuri n’ abatari mu ishuri bakirinda gushyingirwa batarakura bakanifata.”

Minisiteri y’ Ubuzima muri Uganda irasaba ababyeyi, abarimu n’ inzego z’ ibanze z’ ubuyobozi kutajenjekera ikibazo cy’ abakobwa bashyingirwa batarageza ku myaka y’ ubukure n’ ikibazo cy’ inda bitateganyijwe mu bangavu.

Dr Mihayo, uzobereye iby’ imyororokere yakomeje avuga ko inda mu bangavu zituma havuka abana batageje ku bilo 2,5 bikanatera ikibazo cy’ umuvuduko w’ amaraso. . Bamwe muri abana bapfa bavuka kubera kuvuka bananiwe.

Mu zindi ngaruka zishobora kugera ku mukobwa wabyaye atageza ku myaka y’ ubukure harimo kurwara fistula na kanseri y’ inkondo y’ umura.


Comments

katurebr 27 November 2018

ariko mutannga ingero zibindi bihugu mwakwitanzeho urugero kontawe urusha abanyarwanda guswerana