Print

Umukobwa yicishijwe inkoni azira kudashimisha umukiliya basambanaga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 November 2018 Yasuwe: 11780

Uyu mukobwa w’imyaka 15 yashowe mu buraya n’abana b’urungano rwe bamukuye iwabo bamubeshya ko bagiye kumuha akazi,kamunaniye baramukubita kugeza bamwishe.

Ibinyamakuru byo mu Bushinwa byatangaje ko uyu mukobwa yakubiswe n’aba bantu bamuha akazi bafite imyaka hagati ya 14 na 17,nyuma y’aho umukiliya wamuguze yavuze ko atamushimishije uko bikwiriye.

Aba bicanyi bakubise itafari mu mutwe uyu mwana w’umukobwa bimuviramo urupfu barangije bamushyingura mu nzu ishaje yo hafi y’aho bamwiciye.

Polisi yataye muri yombi aba bana bishe uyu mukobwa barangije berekana aho bamuhambye,mu nzu yatawe yo bamwiciyemo.

Lui Yu yabuze nyuma yo kuva iwabo mu mujyi wa Shenmu,ku wa 22 Nzeri uyu mwaka.