Print

Marina yagize icyo avuga ku kuba ataritabiriye igitaramo cyo gufasha Papa Shafi urembeye muri CHUK

Yanditwe na: Muhire Jason 27 November 2018 Yasuwe: 1077

Kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2018 ,nibwo byari hari kuba igitaramo cyo gukusanya inkunga yo gufasha Damour uzwi nka Papa Shafi muri Cinema nyarwanda ,aho cyari cyatumiwemo abahanzi nyarwanda batandukanye bari kwifatanya n’abafana babo kuri Petite Stade i Remera.

Ku munsi nyirizina w’igitaramo benshi batunguwe no kubona abahanzi 3 aribo Lil G ,Mico The Best ndetse na Jay C aribo bitabiriye igitaramo abandi baburirwa irengero.

Christian waruri mu bateguye igi gitaramo yavuze ko mu minsi ibiri ishize umujyanama wa Bruce Melodie yamuhamagaye akamubwira ko uyu muhanzi atazaboneka.

Butera Knowless we ngo yari yamubwiye ko yagiye muri Kenya ariko amusezeranya ko kuri uyu wa Gatandatu naba yagarutse mu Rwanda azaririmbira abakunzi be bazitabira igitaramo.

Marina we yavuze ko kiriya gitaramo cyahuriranye nicyo bari bateguye I Nyamagabe kandi ko yari yamaze kugera ahagombaga kubera igitaramo.

Bamwe mu bahanzi bitabiriye iki gitaramo ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’umuziki nyarwanda banenze ibyo bano bahanzi bakoze ndetse bababwira ko bagomba kwikubita agashyi kuko ibyo bakoze Atari byiza

Mu ijambo Mariya Yohana wari uri mu bateguye yagejeje ku bari bitabiriye nawe yitaga ‘bake beza’ yavuze ko ari iby’agaciro gufatanya mu buzima.

Ati “Ndabashimira mwese kuba mwaje. Ejo bundi tuzaba twicaye aha hari undi turi gufasha, cyangwa nzaba napfuye mumperekeze cyangwa undi azaba yarwaje tumusure.”}

D’Amour Selemani uzwi nka Papa Shafi arwaye impyiko n’umuvuduko w’ amaraso, aho akeneye asaga 20 000 000 Frw kugira ngo avuzwe.