Print

Aba nibo bakobwa b’ibyamamare mu Rwanda bivugwa ko bisize MUKOROGO mu buryo bukabije[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 27 November 2018 Yasuwe: 22362

Umukorogo ni uruvange rw’amavuta menshi abantu bisiga kugira ngo bahinduke inzobe cyane, benshi babyita kwitukuza.

Abahanzi nyarwanda, abakinnyi ba filimi, ba Nyampinga n’ibindi byamamare bitandukanye usanga bigenda bigaragara ko bisize iyi mukorogo cyane iyo witegereje amafoto yabo yahashize nubwo abenshi bavuga ko ari amavuta akesha uruhu bisize.

Amafoto ya kera y’aba bakobwa iyo uyitegereje ukanareba ayo muri iyi minsi usanga harimo itandukaniro rihabanye cyane kuko ushobora kugira ngo urimo kureba abazungukazi.

Aya ni amwe mu mafoto y’abakobwa b’ibyamamare nyarwanda bivugwa ko bisize mukorogo mu buryo bugaragarira buri wese.

Butera Knowless

Butera Knowless bivugwa ko nawe yisize mukorogo

Oda Paccy

Uzambwerumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy

Young Grace

Abayizera Marie Grace nawe yarahindutse cyane

Princess Priscillah

Umuratwa Priscillah uba hanze bivugwa ko nawe yisize mukorogo

Mutesi Jolly

Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly bivugwa ko nawe yisize mukorogo mu buryo bukabije nubwo we abihakana.


Comments

Charles 28 November 2018

Ariko Mana, ni akumiro !! Ese niba ari ikibazo cyo gucya nta bundi buryo babikoramo ariko batitwitse ???