Print

Miss Mutesi Jolly yagize icyo atangaza kuri ‘MUKOROGO’ imuvugwaho

Yanditwe na: Muhire Jason 27 November 2018 Yasuwe: 4057

Taliki 25 Ugushyingo 2018 ,Nibwo Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yasabye ko ikibazo cyo kwihindura uruhu ‘KWITUKUZA’ Minisiteri y’ Ubuzima na Polisi y’ u Rwanda bagihagurukira kuko bifite ingaruka ku buzima.

Kuri ubu hari bimwe mu byamamare nyarwanda byashyizwe mu majwi ko biri muri bamwe mu bakoresheje amavuta ahindura uruhu aho Nyampinga w’u Rwanda 2016 ari mu batunzwe intoki gusa mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ku giti cye ko atabikora kuko atewe ishema nuko ameze.

Yagize ati” Njye mba numva ntabikora kuko ntewe ishema n’uko meza."

Abajijwe amabuta yisiga yasubije ko yisiga amavuta yitwa Françoise bedon

Yasoje avuga ko ntanama yagira bamwe mu bakobwa bakoresha ariya mavuta atukuza uruhu kuko ngo benshi muri bo bajya kuyakoresha bazi neza icyo akora.

Ati” Ikibazo gihari muri iyi minsi ni uko ibintu abakobwa bakora baba babizi. Ubundi hari igihe ugira umwana inama ukaba wamubwira uti ‘ntuce hariya hari umuvu uragwa hasi’ ariko noneho abakobwa muri iyi minsi dusigaye dukora ibintu tuzi ko ari bibi. Biragoye rero kuba wagira umuntu nk’uwo inama."

Mutesi Jolly ni umwe mu bakobwa bitabiriye Miss World ku nshuro ya mbere aho yanabaye umwe mu bakobwa 24 bafite uburanga bufite intego bitewe n’ibikorwa wagiye ukora mu gihugu cyawe.