Print

Ubukwe bwa Humble Jizzo n’umugore we Blauman bwaranzwe no gusomana gusa [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 27 November 2018 Yasuwe: 4630

Taliki ya 24 Ugushyingo 2018 ,nibwo mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ahitaruye Umujyi wa Rubavu niho habereye ibirori bibereye ijisho byo gusaba, gukwa no gusezerana imbere y’Imana hagati ya Manzi James [Humble Jizzo] n’umugore we Amy Blauman bari bamaranye imyaka igera kuri itanu bakundana.

Ubukwe bwatashwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abahanzi ndetse n’abandi bantu bafite aho bahuriye na muzika nyarwanda tutibagiwe n’imiryango n’inshuti zabo za hafi.

Ubu bukwe bwagaragayemo udushya twinshi dutandukanye aho buri musore wese wari wambariye Humble Jizzo yari yahawe umunyamahanga bari kumwe bafata dore ko buri umwe wese wabonaga ko ibirori byabo byari biryoheye ijisho.

Ikindi ubu bukwe bwaranzwe no gusomana hagati ya Humble Jizzo na Amy Blauman aho buri gikorwa cyose basabwaga gukora bahitaga basomana mu rwego rwo kwerekana ko bakundana bizira uburyara.

Ibi kandi byahamijwe na Humble Jizzo ubwo yandikaga ubutuma abicishije kuri konte ye ya Instagram aho yavuze ko yamusomaga mu buryo bwo kwereka umutima we akari kumutima we.

Humble Jizzo na Amy Blauman bamze imyaka igera kuri itanu bakunda kuri ubu banabyaranye umwana w’umukobwa witwa Ariela Manzi ,aho mbere yuko bakora ubukwe yafashe umwanzuro wo kujyana n’uyu munyamerikakazi kumwereka abavandimwe n’inshuti n’imiryango ku ivuko rye mu Karere ka Nyagatare.

Uyu muhango wabo wo gusezerana kubana akaramata n’ ibirori byahawe umugisha na Pasiteri Ndahiro Rogers Rukundo wo mu itorero rya Kigali City Church.

REBA AMAFOTO: