Print

Mu mafoto reba igisabiro cy’ umukobwa usigaye akundana na Diamond

Yanditwe na: Muhire Jason 27 November 2018 Yasuwe: 3687

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 27 Ugushyingo 2018 ,mu gihugu cya Tanzania haravugwa inkuru ko Diamond akundana na Tanasha Donna ukora kuri radiyo yitwa NRG.

Inkuru y’urukundo ruvugwa hagati yaba bombi ishimangirwa n’amashusho Diamond aherutse gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza barimo gutemberana ku kirwa cya Mtwara.

Mu kiganiro Diamond aherutse kugirana n’itangazamakuru ryo muri Tanzania yavuze ko atajya afata iyambere asaba abakobwa ngo bakundane ahubwo ko aribo bifata bakamushyira mu bijyanye n’inkundo.

REBA AMAFOTO YA TANASHA:






Diamond ubu ni umugabo w’abana 3 ku bagore 2 aho aherutse gutandukana n’umunyamidelikazi Hamisa Mobetto ku mpamvu zitazwi ndetse na Zari batandukanye kubera ingeso y’ubushurashuzi.