Print

Stella Ford Mugabo wahoze ari Minisitiri yahawe inshingano nshya

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 27 November 2018 Yasuwe: 3225

Ni we mugore wa mbere ugiye kuri uyu mwanya kuva iri shyirahamwe ryibanda ku gukemura ibibazo bifitanye n’ubutaka ryashingwa mu 1997.

Umuyobozi Mukuru wa RISD, Annie Kairaba, yatangarije Business Times ko Mugabo asimbuye Prof. Silas Lwakabamba utarabashije gusoza manda ye y’imyaka itanu kubera ibibazo by’uburwayi.

Mugabo wabaye Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri kuva muri Nyakanga 2013 kugeza muri Kanama 2018, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya kaminuza mu birebana n’ubukungu n’imibereho yakuye muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza.

Kairaba avuga ko ubunararibonye afite mu guteza imbere imiyoborere, gucunga imishinga, ubusesenguzi bw’amategeko n’ubushakashatsi bizagira uruhare mu gushyigikira intego za RISD.

Ati “Afite ubunararibonye haba mu nzego za leta n’iz’abikorera, kandi mu gihe igihugu cyacu gikomeje guteza imbere icyerecyezo gishingiye ku bufatanye, dutegereje ibyo ashobora gutangamo umusanzu. Twizeye ko byose bizarushaho gushimangira umusanzu wacu muri gahunda z’igihugu.”

Uretse kuba muri guverinoma, Mugabo yanakoze mu zindi nzego zikomeye zitanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda zirimo Banki y’Isi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP), n’Umuryango w’Ababiligi ushinzwe iterambere (BTC).

Yanakoranye kandi na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), Umuryango Nyafurika wita ku kongerera ubushobozi abakozi (ACBF).

Umwanya w’Umuyobozi w’Ikirenga wa RISD Mugabo azawumaraho manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa.