Print

Iyi niyo mpamvu yatumye Chris Brown yishimira itandukana rya Rihanna n’uwari umukunzi we

Yanditwe na: Muhire Jason 27 November 2018 Yasuwe: 2613

Mu minsi ishize nibwo umuhanzi Chris Brown yagiye agaragaza ko agifite ku mutima uwari umukunzi we Rihanna.
Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo byavuzwe ko Rihanna yatandukanye n’umuherwe Hassan Jameel bakundanaga.

Inshuti ya hafi y’uyu muhanzi yatangarije Hollywoodlyfe ko Chris agifite icyifuzo cyo kuba yabana na Rihanna kandi ko yari ahangayitse ubwo uyu mukobwa yari mu rukundo n’umuherwe Jameel.

Yagize ati “Chris arishimye kuva byamenyekana ko Rihanna yatandukanye na Jameel. Yari afite ubowba ko bazashyingiranwa bityo akaba arasenyutse. Ubu bivuze ko hakiri icyizere.”

Ibi kandi byagaragajwe n’ifoto Rihanna aherutse gushyira hanze amafoto yambaye ikariso aho Chris Brown ari umwe mu bahanzi batanze igitekerezo kuri iyi foto aho yashyizeho agashusho gatangara bigaragaza ko agikurikirana Rihanna hafi ye.

Chris Brown yakundanye na Rihanna mu mwaka wa 2008. Muri 2009 nibwo Chris Brown yakubise urushyi Rihanna, biza kuba birebire kugeza ubwo yajyanwe mu nkiko ,kuva ubwo umubano wabo wahise uyoyoka nubwo nyuma byagiye bikomeza kuvugwa ko bashatse gusubirana ariko bikanga.

Nyuma Chris Brown yaje gukundana na Karrueche Tran mu 2013 gusa baza gutandukana nyuma yaho Chris Brown abyaranye n’undi mukobwa witwa Nia Guzman muri 2014.