Print

Umukobwa wagaragaye ari kumwe na Kizito Mihigo yatangaje isano bafitanye

Yanditwe na: Muhire Jason 28 November 2018 Yasuwe: 26003

Mu cyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto agaragaza Ndoli Nickita ari kumwe na Kizito Mihigo aho bamwe bavugaga ko uyu mukobwa ashobora kuba ari mu rukundo rw’ibanga n’uyu munyamuziki gusa uyu mukobwa yanyomoje iby’uyu mubano wamuvuzweho.

Ndoli yatangaje ko atari mu rukundo n’umuhanzi Kizito Mihigo ahubwo ko ari umufana we .

Ati” Ibyo sinzi aho muri kubikura njye nahuye na Kizito turifotoza njye ndi umufana gusa nta kindi kihishe inyuma y’iriya foto, none se ntimubona ko ari ahantu twahuriye?"

Yakomeje avuga ko ibyo abantu bavuga ko ataribyo ahubwo ko ari umufana ukomeye wa Kizito ndetse ko bahuye bakifotozanya nk’umufana we usanzwe akunda ibihangano bye.


Comments

clairek 28 November 2018

Uyu mukobwa abaye ari inshuti ya Kizito Mihigo byambabaza cyane,Kizito mwifuriza ibyiza gusa Imana igume kuruhande rwe kabisa!!!ibyiza gusa gusa.


gasigwa ernest 28 November 2018

reka reka kizito ntashobora gukundana na nikitta nubwo byagenda gute ,uwo nikirara bikabije cyane ubundi yibera Kampala nikirara cyananiranye kiba kiyandikisha ngokivugwe ntakindi


Charles 28 November 2018

Nubwo yaba ikirara ,wenda yahinduka,ntacyo byaba bitwaye nyirubwite abaye amwiyumvamo, ariko na none najye sinakwifuriza Kizito kbana n’abadashobotse.

Impamvu ni uko akabaye ickwende ntikoga, niyo koze ntikanoga, niyo kanoze uko byabase karanuka.

Gusa niyicare asenge kuko umugore mwiza atangwa n’Imana ( Imana ntitanga ibirara,niyo ibitanze irabihindura bigakunda...)