Print

Umugabo yishe umwana w’uruhinja w’umukunzi we kugira ngo atamuhindurira imyenda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 November 2018 Yasuwe: 1062

Uyu mugabo wabanaga n’uyu mugore we muri leta ya Florida muri USA,yanze guhindurira pamper umwana atabyaye niko guhita amukubita amakofe n’inshyi mu mutwe no mu maso birangira amwishe.

Artem mbere y’uko yica uruhinja rw’umukunzi we

Artem nubwo atari we wabyaye uyu mwana w’umukobwa witwa Gwendolyn wari umaze ibyumweru 7 avutse,yamwibarujeho mu byangombwa bye nyuma yo kuvuka.

Ku ifishi y’uyu mwana,hari handitse ko uyu mugabo ari se w’uyu mwana ariko yaje kumwica amuhoye ko yitumye bikamusaba ko amuhindurira pamper.

Artem yishe uyu mwana nyuma yo kumusigirwa na nyina babanaga agiye ku kazi ngo amwiteho,aza kumukubita aramwica.

Artem Eydelman yabwiye polisi ko yaryamishije uyu mwana w’umukobwa mu buriri bwe nyuma yo kumugaburira,ajya mu yindi mirimo,agarutse kumureba asanga yaguye hasi ntabwo agihumeka.

Abagenzacyaha batangaje ko nyuma yo guhata ibibazo uyu mugabo bavumbuye ko yakubise amakofi mu mutwe uyu mwana ata ubwenge birangira apfuye,ku wa 19 ugushyingo uyu mwaka.

Nyina w’uyu mwana w’umukobwa witwa Mariah Samon yavuze ko yatunguwe n’ibyo uyu mukunzi we yakoreye umwana we kuko nta mutima mubi yari amuziho kugeza ubwo yamwicira umwana.

Kugeza ubu Artem yamaze gutabwa muri yombi ndetse biteganyijwe ko ashyikirizwa urukiko agakanirwa urumukwiriye kubera kwica uyu mwana w’uruhinja


Comments

Charles 28 November 2018

Kurwara mu mutwe burya ntibisaba identité runaka, umukunzi we ashobore kuba atarabimenye, bikamenyekana nyuma ari uko akoze amahamo.