Uyu mwongerezakazi w’imyaka 40 yabwiye abamukurikirana ko amabere ye yatumye abagabo batagira ingano bamuhesha amamiliyoni nyuma yo kwigaragaza mu marushanwa ya Big Brother.
Aisleyne Horgan-Wallace yagaragaye muri documentary yaciye kuri Channel 5 ari kunyanyagiza amafaranga mu rwego rwo kwerekana ko afite menshi.
Uyu munyamakurukazi yemeje ko kwifotoza amafoto akurura abagabo ari uburyo akoresha kugira ngo yereke abagabo imbaraga z’abagore ndetse bimwinjiriza akayabo.
Aisleyne Horgan-Wallace yabwiye abanyamakuru mu minsi ishize ko yishimira uko umubiri we umaze kumugira umukire gusa ataragera ku mafaranga yifuza.