Print

KIGALI:Hateguwe igikorwa cyiswe ’In The House’ kizanjya gihuriramo ibyamamare/kazi n’abakunzi babo ku buntu banasangire[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 28 November 2018 Yasuwe: 805

In The House ni ikirori kizanjya kiba buri wa gatanu na buri wa gatandatu Inyamirambo muri VIP y’akabari kamaze kubaka izina mu gutegura ibirori bitandukanye kazwi ku izina rya Solo,Blues&Jazz Discovery gaherereye kuri mirongo ine .

Mu kiganiro na Deejay Deelex wateguye iki gikorwa,yatubwiye ko yashatse ikintu kizanjya gihuzabyoroshye ibyamamare/kazi bitandukanye n’abakunzi babo bagasangira kandi nta kiguzi batanze,ndetse bikaba binateganyijwe ko bazanjya basusurutswa mu buryo bwo kuvanga umuziki ugezweho na Deejay Deelex ndetse n’abagize itsinda abarizwamo rizwi nka ’Next Step Djs’.

Abagize itsinda rya Next Step Djs mu bitaramo bitandukanye bagiye bategura

Akandi karusho ngo kari muri iki gikorwa,nuko umuntu wese uzanjya uba yajemo azaba afite uburenganzira bwose bwo kuba yasaba Deejay akamucurangira indirimbo akunda,ndetse ko ababishaka bazanjya banabisaba bakaba bakoreramo ibirori by’isabukuru y’amavuko.Ikindi nuko guhera mu masaha ya saa mbiri z’ijoro nta muntu uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko uzanjya uba akirimo.


Comments

Charles 28 November 2018

Ese ntaho byaba bihuriye na bya indi by’ubusambanyi byavugwaga barebe neza !!

Erega ntabwo twanga kwishima cg ngo twange abishima ahubwo twamaganye abatwangiriza, batuzanira amanyanga cg amahano y’ahandi.

Impamvu ni uko byica umuryango Nyarwanda muri rusange.