Print

Abanyarwanda bahoze muri FDLR bakomeje gutaha ku bwinshi , ubu bageze ku 1500

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 28 November 2018 Yasuwe: 1185

Barimo abari abarwanyi b’uwo mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse n’imiryango yabo. Abari gutahuka muri iyi minsi, ni abaturuka mu nkambi ya Kisangani.

Biyongereye ku batahutse mu cyumweru gishize baturuka mu bice bya Kanyabayonga mu ntara ya Équateur ndetse no mu gace ka Walungu.

Abatahuka babanza kubarurwa, abagore ukwabo n’abagabo ukwabo, abagabo bakavuga amapeti bari bafite mu gisirikare.

Ikindi kigaragara mu kubarura abatahuka, ni uko babazwa uduce bari batuyemo mbere yo guhunga igihugu mu myaka 24 ishize, nyuma bagasobanurirwa amazina mashya yitwa aho baturuka, dore ko henshi yagiye ahinduka.

Benshi bemeza ko gutaha mu Rwanda byabateye ubwoba bigatuma leta ya Kongo ikoresha imbaraga. Bavuga ko babwirwaga ko nibagera mu Rwanda bazahita bicwa.

Mu kigo cya Mutobo, byitezwe ko bazahamara amezi atatu.

Niho abahoze ari abarwanyi batahutse mu Rwanda bahererwa amahugurwa ajyanye n’uburere mboneragihugu, amateka y’u Rwanda ndetse n’uburyo bw’imiyoborere y’igihugu.

Abashinzwe gahunda zo gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi, bavuga ko byinshi mu Rwanda byahindutse nyuma yaho bahungiye, ari nayo mpamvu bagomba kugira ibyo bigishwa.

Akanama k’igihugu gashinzwe icyo kibazo gatangaza ko mu bahoze ari abarwanyi, harimo abasubizwa mu gisirikare cy’igihugu, abandi bakigishwa imyuga no kwihangira imirimo ndetse bagahabwa n’ubufasha bwo kubashoboza gutangira ubuzima bushya.