Print

Polisi yatangaje ubundi bugome bw’indengakamere bwakorewe umukinnyi w’umunya Brazil uherutse kwicwa aciwe igitsina

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 November 2018 Yasuwe: 2357

Uyu mukinnyi wakiniraga Sao Bento yo muri Brazil,yishwe urupfu rw’agashinyaguro nyuma yo gufatwa ari gusambanya umugore w’umuherwe wo muri Brazil witwa Edison Brittes mu birori by’umukobwa wabo wari wakoresheje ibirori byo kwizihiza isabukuru ye.

Uyu mucuruzi w’umuherwe w’umunya Brazil yategetse abakozi be guha isomo uyu mukinnyi wakinaga mu kibuga hagati,nabo bamuca igitsina n’umutwe ndetse baramuhohotera cyane.

Abagenzacyaha babonye igitsina cy’uyu musore kimanitse mu giti nyuma yo kugicibwa n’abakozi b’uyu muherwe w’imyaka 38 wo muri Brazil.

Uyu mukinnyi yishwe ku wa 26 Ukwakira uyu mwaka,nyuma yo kurara mu birori by’isabukuru y’umukobwa wa Edison yarangiza agakwirakwiza kuri whatsapp amafoto aryamye ku buriri bumwe n’umugore we.

Abahanga mu guperereza icyishe umuntu bavuze ko uyu musore yaciwe igitsina akiri muzima ndetse aterwa icyuma gityaye mu ijosi yamburwa imyenda ajya gutabwa mu ishyamba yambaye ubusa.

Edison Brittes yemeye ko yagize umujinya ubwo yasangaga umugore we aryamanye n’uyu mukinnyi ndetse bakamubwira ko yamufashe ku ngufu byatumye ategeka abakozii be kumukubita mpaka bamwishe.

Polisi yataye muri yombi Edison Brittes n’umugore we Cristiana wavuze ko yafashwe ku ngufu kugira ngo ikomeze ikore iperereza.

Cristiana yabwiye ubutabera ko yakangutse yumva uyu mukinnyi ari kumukozaho igitsina cye bituma atabaza gusa yemeza ko yabujije abantu kumukubita bakanga.