Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa IBYISHIMO.Com ku murongo wa telefone, Rev.Karangwa yatangaje ko iyo mpanuka yabaye itari ikomeye cyane ariko avuga ko yangije imodoka agendamo.
Imodoka ye yo mu bwoko bwa V8 yangiritse cyane
Yavuze ko iyo mpanuka yabaye ubwo yagonganaga n’itagisi itwara abagenzi icyakora ngo ntihagira ugwa muri iyo mpanuka cyangwa ngo akomereke.
Yagize ati : “Impanuka yabaye hagati ya saa yine na saa tanu, ntabwo yari ikomeye cyane, ni imodoka yangiritse ariko twe ntabwo twakomeretse. Impanuka yabaye twenda kugera mu Mujyi wa Rubavu.”
Asobanura uko impanuka yagenze, Rev Karanga yagize ati: “Yagonze itagisi, ariko uwo twagonganye na we ntacyo yabaye kuko twagendaga gake.”
Imana ishimwe ko yabereye maso umushumba wacu!