Print

Rev.Karangwa umuvugizi wungirije wa ADEPR yakoze impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa V8 yangiritse bikomeye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 28 November 2018 Yasuwe: 4293

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa IBYISHIMO.Com ku murongo wa telefone, Rev.Karangwa yatangaje ko iyo mpanuka yabaye itari ikomeye cyane ariko avuga ko yangije imodoka agendamo.

Imodoka ye yo mu bwoko bwa V8 yangiritse cyane

Yavuze ko iyo mpanuka yabaye ubwo yagonganaga n’itagisi itwara abagenzi icyakora ngo ntihagira ugwa muri iyo mpanuka cyangwa ngo akomereke.

Yagize ati : “Impanuka yabaye hagati ya saa yine na saa tanu, ntabwo yari ikomeye cyane, ni imodoka yangiritse ariko twe ntabwo twakomeretse. Impanuka yabaye twenda kugera mu Mujyi wa Rubavu.”

Asobanura uko impanuka yagenze, Rev Karanga yagize ati: “Yagonze itagisi, ariko uwo twagonganye na we ntacyo yabaye kuko twagendaga gake.”


Comments

Sangwa 29 November 2018

Imana ishimwe ko yabereye maso umushumba wacu!