Print

David de Gea yatangaje icyo yifuza ngo yongere amasezerano muri Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 November 2018 Yasuwe: 1576

David de Gea ufatwa nk’umwe mu banyezamu ba mbere ku isi,yasabye Manchester United ko yamuhemba akayabo k’ibihumbi 350 by’amapawundi ku cyumweru kugira ngo yongere amasezerano mashya mu ikipe ya Manchester United.

Amasezerano ya David de Gea azarangira mu mwaka wa 2020 byatumye uyu munyezamu asaba umushahara ungana n’uwa Sanchez dore ko we ahembwa akayabo kandi adakina.

De Gea n’umwe mu bafatiye runini Manchester United gusa yababajwe bikomeye n’umushahara wahawe Alexis Sanchez waje aturutse muri Arsenal muri Mutarama uyu mwaka,ntiyabasha kwigaragaza muri iyi kipe.

Mourinho aherutse gutangaza ko yizeye neza ko David De Gea azongera amasezerano muri Manchester United gusa amakipe akomeye arimo PSG na Juventus aramwifuza kangi yiteguye kumuha amafaranga ashaka.

David de Gea yanze umushahara w’ibihumbi 275 aherutse guhabwa na Manchester United,ayibwira ko icyo ashaka ari ibihumbi 350 by’amapawundi ku cyumweru ndetse bakamwizeza ko bazakora impinduka zizatuma begukana ibikombe.