Print

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje byinshi ku byerekeye gusubiza ikipe I Nyanza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 November 2018 Yasuwe: 3416

Hamaze iminsi ibihuha byavugaga ko ikipe ya Rayon Sports ishobora gusubira mu karere ka Nyanza kubera ko ubuyobozi bwako bwifuza ko yongera kuhasubira kugira ngo ishyushye aka karere n’umujyi wa Nyanza muri rusange.

Visi perezida wa Rayon Sports Muhirwa Frederic bakunda kwita Maitre Freddy yabwiye abanyamakuru ko gusubira I Nyanza bigoye cyane kubera abaterankunga ikipe imaze kubona ndetse ngo nta nibaruwa ibisaba bigeze babona.

Yagize ati “Nanjye ibyo bintu nabyumvise nk’ amakuru nkuko namwe mwabyumvise ariko uyu munsi tuvugana hashize igihe kirenze nk’ukwezi n’igice dukoze Inteko rusange , nta busabe bwabyo numvisemo.

Nababwira ko ubwo busabe bwaba bugoye uretse ko uwabukora bwose twakwicara tukabwigaho ariko nkuko nababwiye muri iyi minsi dufite abaterankunga ahanini usanga banareba ku bintu binini .

Urugero Skol,dufitanye amasezerano azagera muri 2027. Ayo masezerano akubiyemo ikibuga yaduhaye, ibiro dukoreramo , Bar ikora mu rwego rwa Rayon Sports ndetse muri 2019, Skol yatwemereye ko izajya iduha amacumbi abakinnyi bazajya bararamo ...amasezerano twasanze (ubwo twatorwaga ) ya Skol avuga ko igihe haba hari uhande rwaba ruhagaritse amasezerano, ibyo bintu byose twabyishyura Skol ....Rero nkaba numva ubwo busabe bwagorana kuko tugifite ayo masezerano na Skol agikomeza adusaba kuba turi aho yatugeneye kuba aho turi .

Dufitanye amasezerano n’abandi bafatanyabikorwa harimo nka Radiant. Nkiri kuri Radiant ni uko tugura ’Bus’ nshya ya Rayon Sports, yatanze kimwe cya kabiri.Iyo urebye rero , Radiant ikorana n’abacuruzi bakomeye. Nkaba rero numva nabyo byagorana kugira ngo tuve iruhande rwa Radiant , namwe murabyumva abacuruzi bakomeye Radiant yibandaho aho baba baherereye. Hari na Bonanza ,kompanyi y’Abashinwa turimo dukorana , ubwo nkaba numva kugira ngo nayo usese amasezerano nayo uyu munsi , ni ibintu biba bigoye. "

Rayon Sports yagiye I Nyanza ku wa 18 Nzeli 2012, ariko ntiyaza kuhatinda kuko muri 2015 yaje kuvayo mu ibanga rikomeye ifite ubukene burenze aho yari ifite amadeni menshi na nubu icyishyura.

Abaturage b’akarere ka Nyanza bakunda Rayon Sports cyane batanze icyifuzo cy’uko ikipe ya Rayon Sports yasubizwa ku ivuko bituma n’umuyobozi w’aka karere Ntazinda Erasme abemerera ko bazavugana n’abayabozi b’iyi kipe byaba ngobwa ikaba yagaruka.


Comments

[email protected] 29 November 2018

mwabanyenyanza mwe mushaka ko rayon isenyuka icyambere murakennye icyakabiri ibyomutereza ninzozi ntibyakunda mufonde indikipe naho rayon ntanubwo ariyanyu niyo kurwego rwigihugu ntabwo ariyakarere . inaje aho ntamunyentara wakongera kuyifana uretseko nayo ntiyabitinyuka ngisure mucyaro