Print

Idubu ryariye umwarimukazi n’umwana we bari batembereye hafi y’ikiyaga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 November 2018 Yasuwe: 2205

Ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo iyi nyamaswa y’inkazi yasanze uyu mugore n’umwana we bicaye hafi y’ahantu bari bakambitse ku kiyaga cya Einarson, irabica bombi.

Iyi nyamaswa ikimara kwica uyu mwarimukazi n’umukobwa we wari umaze amezi 10,yategereje n’umugabo we,ahageze nawe ishaka kumwica ariko we ntiyayerebera izuba arayica.

Uyu mugabo witwa Gjermund Roesholt yasize umugore we n’umwana we agarutse abona imirambo yabo bombi ndetse ahita aterwa n’iyi dubu nawe ishaka kumwivugana gusa abasha kuyica akoresheje imbunda.

Polisi yo muri aka gace yatangaje ko iyi dubu yariye uyu mugore n’umwana we mu masaha yo mu gitondo cyane ko aka gace bari bagiye gutembereramo kabamo inyamaswa zitandukanye.




Idubu ryishe Theoret n’umwana we ribasanze aho bari bakambitse hafi y’ikiyaga


Comments

mazina 29 November 2018

RIP madame and kid.Wari ukiri muto.Nkwifurije umuzuko wo ku munsi w’imperuka imana yasezeranyije abantu bayizera kandi ntibakore ibyo itubuza nkuko Yohana 6:40 havuga.Mu isi nshya dusoma muli 2 petero 3:13,inyamaswa ntizizongera kurya abantu,ahubwo bazaba bakina nazo nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.Tujye duhora twiteguye gupfa,dushake imana,aho kwibera mu byisi gusa.