Print

Mashami Vincent yasubije abamushinja guhamagara abakinnyi benshi bakina muri APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 November 2018 Yasuwe: 2606

Mu kiganiro umutoza Mashami Vincent yagiranye na Radio 10, yanyomoje abantu bamushinja guhamagara abakinnyi benshi bo mu ikipe ya APR FC,aho yavuze ko ahamagara umukinnyi bitewe n’icyo abona yamufasha kurusha uko ahagaze mu ikipe ye kuko ahamagaye buri mukinnyi wese uhagaze neza yakwisanga ahamagaye ba myugariro gusa,abakina hagati cyangwa ba rutahizamu gusa.

Yagize ati “Buriya umupira niyo mpamvu tuwukunda, abantu bose barawuzi, umuntu wese awufiteho ijambo nutaragera ku kibuga yumva ko yatoza, niyo mpamvu umuntu wumva avuga ngo kuki kanaka ahamagarwa runaka ntahamagarwe.Abakinnyi bose bakina siko wabahamagara mu ikipe y’igihugu ahubwo habamo gushishoza hagahamagarwa abakenewe.”

Mashami yavuze ko ababazwa no kuba batarabashije kwerekeza mu gikombe cy’Afurika kuko yari afite ikipe nziza cyane ariko amahirwe ntamukundire.

Mashami yavuze ko yiteguye kuvugana na rutahizamu Kevin Monnet Paquet kugira ngo azaze mu ikipe azahamagara guhangana na Cote d’Ivoire muri werurwe umwaka utaha ndetse avuga ko nta mukinnyi wandikiwe guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ahubwo buri wese akwiriye kwitanga kugira ngo ahamagarwe.


Comments

2 December 2018

Ntabwo umutoza w’umunyarwanda yabura guhamagara APR gusa kugira ngo yerekane ko ari bo beza


30 November 2018

Ariko Mashami ntakatubeshye ngo buried mukinnyi nakore cyane kugirango azahamagarwe kd amaze kuvuga ko adahamagara uhagaze neze ahubwo ahamagara uwo akeneye