Print

Charly yizihije isabukuru ye arikumwe n’impanga ye abantu benshi batari bazi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 29 November 2018 Yasuwe: 3755

Charlotte Rulinda uzwi nka Charly umwe mu bagize Charly na Nina yakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko ari kumwe n’impanga ye Joyce abantu benshi batari bazi ko ayifite.

Ibirori byaranzwe n’abantu acye biganjemo abo mu muryango we ,inshuti ze za hafi ndetse n’abandi bakorana mu bikorwa by’umuziki byaranzwe no kwishimana hagati yabo ndetse no gukata umugati hagati yabo ndetse n’umubyeyi wabo.

Mu ijambo Charly yagejeje mubari aho yashimiye bikomeye abantu bose bitabiriye ibi birori anashimira by’umwihariko umuryangowe, inshuti ze yewe n’abavandimwe yungukiye mu muziki. Aho yaboneyeho kuvuga ko ibi birori byari bigamije guhuriza hamwe inshuti zabo mu buryo bwo kwagura umuryango.

Baboneraho no gukata umugati ari nako bafataga amafoto y’urwibutso. Charlotte Rulinda yavutse kuwa 28 Nzeri 1989 bivuga ko kuri ubu afite imyaka 29 y’amavuko.