Print

Rubavu : Umugore afunzwe azira gukata igitsina cy’umugabo we n’urwembe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 November 2018 Yasuwe: 2576

Uyu mugore utuye mu Kagari ka Burushya mu Murenge wa Nyamyumba,yashinjwe n’abaturanyi be guhohotera umugabo we inshuro nyinshi ndetse ngo rimwe yashatse kumutera icyuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Burushya, Uwimana Eustache yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu mugore yari yarananiranye none byarangiye aciye igitsina umugabo we.

Yagize ati “Bari basanzwe bafitanye amakimbirane ku buryo uyu mugore yararanaga icyuma, hari n’ubwo bamufunze aza kurekurwa. Ejo rero bari baraye bashwanye ni uko umugabo arimo kwambara umugore ahita aza afata igitsina cy’umugabo arakata ariko kubw’amahirwe nticyavaho.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ko uyu mugore yakomerekeje umugabo we ku gitsina ubwo barwanaga bapfa amakimbirane basanganywe yo mu rugo.

Yakomeje agira ati “Turasaba abaturage kumenyekanisha ibibazo by’amakimbirane nk’aya kuko baba basanzwe babizi ntibabivuge kandi bishobora kuvamo impfu za hato na hato kandi zishobora gukumirwa.”

Uwo mugabo yajyanywe kuvurizwa ku bitaro ba Gisenyi mu Karere ka Rubavu mu gihe uyu mugore we afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gisenyi.