Print

Indege ya Angella Merkel yagiriye ikibazo mu kirere

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 30 November 2018 Yasuwe: 4322

Indege itwara uyu muyobozi yageze mu kirere biba ngombwa ko isubira ku kibuga cya Cologne cy’ indege igitaraganya.

Merkel yagize ati “Ntabwo nkomeza urugendo rwerekeza muri Argentine”. Ibi yabitangaje nyuma y’ uko ye isubiye ku kibuga bitewe n’ ikibazo cya tekinike.

Umunyamakuru wo mu Budage yatangaje ko Angella Merkel yagombaga kugera mu mujyi wa Madrid muri Espagne ikahahaguruka kuri uyu wa Gatanu yerekeza mu mujyi wa Buenos Aires mu gihugu cya Argentine.

Ikinyamakuru 20minutes cyatangaje ko indege y’ uyu muyobozi yagize ikibazo cy’ umuriro w’ amanyarazi.

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe, kuri uyu wa Kane yageze i Buenos Aires mu gihugu cya Argentine, aho yitabiriye inama izahuza abahagarariye ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku isi izwi nka G20 Summit, ku butumire bwa mugenzi we perezida Mauricio Macri w’igihugu cya Argentine.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame ageza ijambo ku batabiriye inama ku nsanganyamatsiko y’ uruhare ikoranabuhanga, imirimo ku rubyiruko ndetse no kongerera ubushobozi abagore.

Kuri iyi nsanganyamatsiko Perezida Kagame akaba aribanda ku gushyira abaturage imbere muri gahunda zose.

Mu bakuru b’ ibihugu bitabira iyi nama harimo na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump.