Print

Rubavu: Abashumba 2 bakurikiranyweho kuruma ibere ry’ umukecuru

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 30 November 2018 Yasuwe: 1912

Amakuru avuga ko mu ijoro rishyira ku wa Kane tariki 29 Ugushyingo, aba bashumba binjiye mu nzu ya Nyiramajyambere Christine w’imyaka 54, bamutema mu mutwe, amaguru ndetse bamuruma n’ibere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeanette, avuga ko bashakaga kwiba hanyuma yatabaza bagahita bamutema.

Ati “Baje bashaka kumwiba batobora inzu baramwinjirana nuko atabaje bahita bamutemagura. Kuko irondo ryari hafi ryahise ritabara abo bagizi ba nabi barafatwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ngo bakorerwe dosiye”.

Yakomeje avuga ko uyu mukecuru arimo kwitabwaho n’abaganga ku bitaro bya Gisenyi kandi hari icyizere ko azakira nk’ uko Igihe cyabitangaje.

Ingingo ya 121 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.