Print

Ababyeyi bahanganye na Leta y’Ubufaransa yababujije kwita umwana wabo amazina y’abakinnyi b’ikipe y’igihugu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 November 2018 Yasuwe: 1763

Aba babyeyi bakunda umupira cyane,bifuje ko umwana wabo yafata amazina y’abakinnyi 2 b’Ubufaransa bitwaye neza mu gikombe cy’isi giherutse kubera mu Burusiya,Kylian Mbappe na Antoine Griezmann, niko kumwita Griezmann Mbappe ariko ubuyobozi bubabwira ko bitemewe kubera impamvu z’umutekano w’uyu mwana.

Ababyeyi bangiwe kwita umwana wabo Griezmann Mbappe

Abayobozi b’Ubufaransa bababwiye ko iri zina bahaye umuhungu wabo rishobora kuzamugiraho ingaruka akuze,bityo bakwiriye kurimwambura bakamwita irindi risanzwe,uyu muryango ntiwabyemera uhita witabaza inkiko.

Uyu mwana w’umuhungu yavutze mu ntangiriro z’uku kwezi avukira mu gace kitwa Brive,ababyeyi be bamwita Griezmann Mbappe ariko ubuyobozi burabyanga niko kujyana ikirego mu bushinjacyaha.

Abacamanza nibagaragaza ko kwita uyu mwana iri zina bishobora kumugiraho ingaruka,ababyeyi be bazarihindura bamwite irindi gusa nabo bakaniye barashaka ko iri zina arihamana.

Mu minsi ishize nabwo ubuyobozi bw’Ubufaransa bwanze ko umugabo n’umugore bakomoka mu mujyi wa Dijon bita umwana wabo "Jihad"