Print

Icyamamare cyerekanye imyanya yacyo y’ibanga mu kiganiro cyo kuri televiziyo gikurikirwa na benshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 November 2018 Yasuwe: 2350

Uyu mugabo yakoze aka gashya ubwo yari yitabiriye ikiganiro gikundwa na benshi cyitwa This Morning,agakuramo ipantaro akerekana utu dusabo tw’intanga kugira ngo asuzumwe kanseri.

Abantu benshi babinyujije kuri Twitter bashimiye iki cyamamare cyisuzumishije iyi kanseri izwi nka Testicualar Cancer ndetse akerekana imyanya ye y’ibanga kuri TV mu kiganiro cyari Live kugira ngo akangurire abantu kwisuzumisha iyi ndwara ikunze guhitana abantu.

Chris Hughes yasuzumwe n’umu dogiteri ukomeye witwa Dr Chris Steele ubwo aba bombi bari bamaze guhurira muri iki kiganiro cya This Morning cyabaye ku wa 3 w’iki Cyumweru.

Chris yakuyemo ipantaro yerekana udusabo twe tw’intanga


Comments

shishoza 3 December 2018

Aba bantu ngo ni" ibyamamare" nshyizeho (ngo) kuko kuri jye nta muntu w’icyamamare ubaho, abantu bose barasanzwe. Ni nde wababwiye ko dukeneye kureba ubusa bwabo? Dufite ubwacu ntidukeneye ubwabo. Birirwa baheneye isi... ibi bintu bintera iseseme simbabeshya.
Ubu rero urubyiruko rwacu narwo rugiye kurushanwa kwirirwa bahenera isi dore ko nsigaye mbone benshi ari bo bagenderaho?
Ibi ni ukwitesha agaciro rwose bana bacu mubigendere kure, abantu ntibagasare ngo mubagende inyuma mwikiriza intero bateye mu bisazi byabo.