Print

Rafael Jonathan da Silva yamaze gufata indege imuzana I Kigali

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 November 2018 Yasuwe: 3033

Uyu musore wari umaze iminsi yibazwaho n’abakunzi ba Rayon Sports kubera ko yagombaga kugera mu Rwanda mu cyumweru gishize ntahagere,yamaze gufata indege ya Qatar Airways imuzana mu Rwanda aho azahagera ku wa 01 Ukuboza 2018.

Rafael Jonathan da Silva utegerejwe cyane n’abakunzi ba Rayon Sports

Rafael Jonathan da Silva azamurikirwa abafana ba Rayon Sports ku cyumweru Taliki ya 02 Ukuboza 2018, ku mukino wa shampiyona ifitanye na Kiyovu Sports kuri stade ya Kigali

Jonathan Rafael da Silva wakinnye mu makipe akomeye arimo Redbull Salzburg,yazanywe na kompanyi ishakira abakinnyi amakipe ya KN Sports,ihagarariwe n’uwitwa Karenzi Alexis usanzwe ashakira amakipe Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho utoza Rayon Sports.

Rafael Jonathan da Silva ugiye kugurwa akayabo k’ibihumbi 50 by’amadolari ya USA, yavutse ku wa 15 Nzeri 1991,avukira ahitwa Caruaru muri Brazil, aho kuri ubu afite imyaka 27 y’amavuko.

Yakinnye mu makipe yo muri Brazil arimo Corinthians Alagoano, akina kandi no muri FC Red Bull Salzburg yo mu cyiciro cya mbere muri Autriche, naho muri Brazil yaherukaga gukinamo yitwa Sousa Esporte Clube.