Print

Miss Umunyana Shanita yegukanye ibihembo bitatu muri Miss University Africa

Yanditwe na: Muhire Jason 30 November 2018 Yasuwe: 1960

Umunyana Shanita wahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss University kuri uyu wa Kane nibwo basoje umwiherero bari bamazemo ibyumweru 3 aho mur bino birori bahambye bamwe mu bakobwa bitwaye neza mu irushanwa ari naho uyu mukobwa yaherewe ibihembo 3.

Mu bihembo yahawe harimo icy’umukobwa wahize abandi mu myitwarire agashimwa n’abategura irushanwa ari cyo bita "President’s Choice Award", ahabwa igihembo cy’umukobwa wamuritse neza mu buryo bw’amashusho imigabo n’imigambi ndetse anarata igihugu cye ari cyo bita "Best Video Presentation Award" anegukana kandi igihembo cy’umukobwa uzi wakoze ibikorwa byiza mbere y’uko yitabira irushanwa "Best Social Work Award".

Irushanwa rya Miss University Africa ryitabiriwe n’abakobwa baturutse mu bihugu 45 birimo Zimbabwe, Zambia, Uganda, Togo, Tanzania, Swaziland, Sudan, Sudani y’Epfo, Afurika y’Epfo, Somalia, Sierra Leone, Seychelles, Senegal, Sao Tome, Nigeria, Niger, Namibia, Mozambique, Morocco, Mauritius, Mauritania, Mali, Malawi ,Madagascar, Liberia, Lesotho, Kenya, Guinea, Guinea Bissau, Ghana, Gambia, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Ivory Cost, Congo Brazzaville, Gabon, RDC, Comoros, Chad, Central African Republic, Cape Verde, Cameroon, Burundi, Burkina Faso, Botswana, Benin, Angola, Algeria n’ibindi.

Iri rushanwa riri kubera mu Mujyi wa Owerri muri Leta ya Imo aho biteguye ibirori bizambikirwamo ikamba umukobwa uhagarariye abandi muri Miss University Africa kuri uyu wa atanu tariki ya 30 Ugushyingo muri Imo international Convention Centre.