Print

Umukunzi wa Harmonize yashyize hanze ifoto ye yambaye ikariso n’isutiye gusa [IFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 30 November 2018 Yasuwe: 2756

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 30 Ugushyingo 2018 ,abantu bakoresha urubuga rwa instagram batunguwe no kubona ifoto igarazaga umukunzi wa Harmonise yambaye ikariso n’isutiye nyuma y’iminsi micye bivuzwe ko uyu mukobwa yatewe inda n’uyu muhanzi.

Iyi foto ya Sarah yavugishije benshi ndetse ikuraho amazimwe yahwihwiswaga ko yatandukanye n’umukunzi we Harmonize aho yavuze ko akiri umwamikazi we ndetse ntawuteze kumusimbura mu rukundo rwabo.

Yagize ati” Ndi umwamikazi wa Kondeboy”

Ubusanzwe Harmonize ukunze kwiyita Kondeboy aho no mu ndirimbo ze akunze kubiririmba dore ko ngo rino zina risobanura byinshi kuri we birimo kuba Konde ari agace yakuriyemo ndetse gafite amateka yihariye kuri we.

Iyi foto yaje isibanganya ibihuha bimaze iminsi bivugwa hanze ko Harmonize yaba yaratandukanye n’uyu mukunzi we nyuma yuko byigeze kuvugwa ko uyu mukobwa asambana mu ibanga n’umurinzi wa Diamond bigatuma uyu musore w’ibigango yirukanwa ku kazi ke agasimburwa undi uyu mukobwa nawe agahita ajya iwabo mu Butaliyani.