Print

Umwarimukazi yatawe muri yombi nyuma yo gusambana n’umwana utarageza ku myaka y’ubukure yigishaga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 December 2018 Yasuwe: 1104

Uyu mwarimukazi ukomoka muri Espagne ariko wigishaga ku kigo cyitwa Lanier High School muri leta ya Alabama muri USA,yatawe muri yombi ku wa Gatatu w’iki Cyumweru nyuma yo guhamwa n’ibi byaha byo gusambana n’uyu mwana w’umuhungu.

Uyu mwarimukazi yasambanye n’umunyeshuli we ku wa 08 Ugushyingo uyu mwaka bimuviramo kwegura ku kazi ku wa 20 Ugushyingo 2018 nyuma y’aho iki cyaha yakoze cyari kimaze kumenyekana ndetse yatangiye gukorwaho iperereza.

Patronsky yakoraga akazi ko kwigisha kuri iki kigo cyo muri Alabama,nyamara nta mpamyabushobozi imwerera kwigisha yari afite cyane ko muri iyi Leta ibigo byinshi bikunze guha akazi ko kwigisha abantu batize amasomo yerekeranye no kwigisha.