Print

Ishusho ya Bikiramariya yongeye kugaragara iri kurira amaraso muri Argentina

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 December 2018 Yasuwe: 3951

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo iyi shusho yaciye ibintu ndetse yandikwa cyane mu binyamakuru ubwo yagaragaraga iri kurira amaraso,npne yongeye kubikora bitera benshi gucika ururondogoro.

Ishusho ya Bikiramariya yagaragaye iri kurira amaraso bitera ubwoba abayoboke ba kiliziya gatolika

Nyirir iyi shusho Rosana Mendoza Frias yafashe amashusho iyi shusho ya Bikiramariya iri kurira amarira asa n’amaraso arangije ayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Rosana Mendoza Frias yavuze ko iyi shusho yazanywe mu nzu ye mu myaka 8 ishize ubwo yari arwaye ariko kuva mu mwaka wa 2017 akunze kuyibona iri kurira amaraso ndetse yongeye kurira ku nshuro ya 38.

Rosana Mendoza Frias amaze kuba icyamamare kubera iyi shusho kuko ubwo aheruka gushyira hanze amashusho y’iki kibumbano cya Bikiramariya kiri kurira, mu masaha 10 yakurikiyeho yahise asurwa n’abantu ibihumbi 7 iwe,baje kwihera ijisho.

Iki kibumbano cya Bikiramariya kimuza gushing imizi muri bamwe mu bayoboke ba kiliziya gatolika,kuko benshi bakunze gukira uburwayi bwabo nyuma yo kugisengera imbere.

Rosana Mendoza Frias yubakiye inzu iyi shusho ya Bikiramariya ndetse ayiha abarinzi nyuma y’aho benshi mu bantu bakomeje kuza kuyitabaza.


Comments

seyoboka 1 December 2018

Nta muntu numwe uzi uko Maliya,nyina wa Yesu yasaga.Ikindi kandi,Imana itubuza gukora ibibumbano tugamije kubikoresha dusenga.Bisome muli Kuva 20:4,5.Ikindi Bible itubuza,ni ugutunga Ibibumbano.Haba mu nsengero,mu nzu zacu cyangwa mu modoka.Bible ivuga ko abanga kuyumvira bakabitunga,izabarimburana nabyo ku Munsi w’Imperuka.Bisome muli Gutegeka 7:26.Yohana 4:24,havuga ko Imana ari UMWUKA.Hakadusaba kuyisenga "mu mwuka",nukuvuga nta kintu twiyambaje.Nta hantu na hamwe muli Bible hadusaba gusenga twiyambaza Maliya.