Print

Cristiano Ronaldo yemeye bimwe mu byo Mayorga umushinja kumufata ku ngufu yavuze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 December 2018 Yasuwe: 1969

Nkuko inyandiko zashyizwe hanze n’ikinyamakuru Der Spiegel cyo mu budage cyatangaje bwa mbere iyi nkuru zabitangaje,Cristiano Ronaldo yemeye mu nzandiko z’ibibazo (questionnaire) yahawe mu mwaka wa 2009 ko Mayorga yavuze inshuro nyinshi “Oya”ubwo barimo batera akabariro we ntiyabihagarika kuko yaketse ko kwari ukubera ko yababaraga ubwo bari muri iki gikorwa.

Der Spiegel ifite urupapuro rw’ibibazo Cristiano Ronaldo yujuje ubwo yahatwaga ibibazo n’abakoze iperereza kuri iki kirego cya Mayorga bwa mbere muri 2009 aho Ronaldo yemeye ko uyu mukobwa yavuze oya inshuro nyinshi bari gukora imibonano mpuzabitsina mu mwaka wa 2009 muri hoteli Palms mu mujyi wa Las Vegas.

Ronaldo yavuze ko bakoze imibonano mpuzabitsina mu buryo butunguranye ndetse uyu mukobwa atashakaga ko baryamana,ariko yakomeje kumufata igitsina bikarangira baryamanye,ariyo mpamvu yamusabye imbabazi nyuma kuko yamuhatirije.

Muri uru rupapuro rw’iperereza harimo ikibazo cyabazaga kiti “ni iki wavuganye na Mayorga ubwo mwarimo mutera akabariro?

Ronaldo yasubije ati “Yambwiye ko atari igihe cyiza cyo gukora imibonano mpuzabitsina ku nshuro ya mbere duhuye ariko yabivuze amfashe igitsina.”

Ronaldo yasobanuye uko yaryamanye na Mayorga ati “Ntabwo yashakaga ko dukorana imibonano mpuzabitsina ariko yaranyiyegereje cyane.Ntabwo twiteguye gukora imibonano mpuzabitsina.Twabikoze dusa nk’abari kurwana.Ntitwigeze duhinduranya uburyo bwo gukora imibonano mpuzabitsina.Twayikoze iminota iri hagati y’itanu n’irindwi.

Ntabwo yashakaga ko dukora imibonano mpuzabitsina ariko yakinishije igitsina cyanjye.Yavuze kenshi ngo “oya,wibikora,simeze nk’abandi bantu.Namusabye imbabazi nyuma.”

Ronaldo yavuze ko ubwo Mayorga yamusabaga guhagarika gutera akabariro yagize ngo arabiterwa ni uko yari yamukomerekeje kuko babikoze batiteguye.

Ronaldo yahakanye yivuye inyuma ko yafashe ku ngufu uyu mugore w’imyaka 34 uherutse kugarura iki kirego cyari cyarahagaze mu mwaka wa 2010 nyuma yo kwishyurwa akayabo k’ibihumbi bisaga 300 by’amadolari ya USA.

Ronaldo yabwiye abashinzwe iperereza ko we na Mayorga baryamanye mu mwaka wa 2009 babyumvikanyeho atigeze amufata ku ngufu nkuko uyu mugore w’imyaka 34 yabitangaje.


Ronaldo yavuze ko Mayorga atashakaga ko baryamana ariko yakinishije igitsina cye