Print

Aubameyang yavuze uburyo bushya bwo kwishimira igitego azakora natsinda Tottenham

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 December 2018 Yasuwe: 1403

Pierre-Emerick Aubameyang yavuze ko yifuza gufasha Arsenal kwigobotora umwanzi wayo w’igihe kirekire Tottenham mu mukino w’umunsi wa 14 wa Premier League bafitanye ku munsi w’ejo ku kibuga Emirates aho yifuza kwambara Mask ya Spider man natsinda igitego.

Yagize ati “Tuzareba gusa bizaterwa ni uko nzaba meze.Ndabyibuka ubwo nambaraga mask ya Batman ngikina muri Dortmund,igitekerezo nakigize mu gitondo.Narabyutse mpamagara mubyara wanjye ndamubwira nti genda ugure iyi mask.Biterwa n’igihe ndimo,nimba meze neza kuki ntabikora?,tuzareba.

Aubameyang yavuze ko akunda kwishimira igitego yambaye Mask kubera ko hari inshuti ye yazikundaga cyane.

Pierre-Emerick Aubameyang we na Sergio Aguero nibo bayoboye urutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi muri Premier League uyu mwaka n’ibitego 8 ndetse uyu munya Gabon w’imyaka 29 arifuza kongera ibitego ku mukino wa Tottenham.



Aubameyang arifuza kongera kwishimira igitego yambaye mask