Print

Wa rutahizamu wari utegerejwe n’abafana ba Rayon Sports yageze mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 December 2018 Yasuwe: 4667

Ku isaha ya saa kumi z’amanywa nibwo uyu rutahizamu yari ageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe,yakirirwa na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports barimo umunyamabanga wayo Itangishaka King Bernard,Claude Muhawenimana ukuriye abafana ndetse na Kamayirese Jean D’Amour ukuriye imyinjirize kuri Stade ku mikino Rayon Sports.

Rafael yabwiye abanyamakuru ko azi byinshi ku Rwanda ndetse gufata umwanzuro wo kuza gukinira Rayon Sports bitamugoye kuko yarebye kuri Internet akabona ifite abafana benshi.

Yagize ati " U Rwanda ni igihugu cyiza. Nabajije amakuru ku Rwanda. Ni igihugu gituje kandi gifite umutekano. Kuza ahangaha ntabwo byangoye. Naganiriye na Manager wanjye witwa Alexis."

Manager wanjye yansobanuriye byinshi kuri Rayon Sports. Nagiye no kuri Internet ndeba amakuru yayo mbona ni ikipe nziza ikunzwe kandi ifite abafana benshi , kandi ikomeye muri iki gihugu. Gufata icyemezo cyo kuza muri Rayon Sports ntabwo byangoye."

Jonathan Rafael da Silva wakinnye mu makipe akomeye arimo Redbull Salzburg,yazanywe na kompanyi ishakira abakinnyi amakipe ya KN Sports,ihagarariwe n’uwitwa Karenzi Alexis usanzwe ashakira amakipe Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho utoza Rayon Sports.

Rafael Jonathan da Silva ugiye kugurwa akayabo k’ibihumbi 50 by’amadolari ya USA, yavutse ku wa 15 Nzeri 1991,avukira ahitwa Caruaru muri Brazil, aho kuri ubu afite imyaka 27 y’amavuko.

Yakinnye mu makipe yo muri Brazil arimo Corinthians Alagoano, akina kandi no muri FC Red Bull Salzburg yo mu cyiciro cya mbere muri Autriche, naho muri Brazil yaherukaga gukina mu ikipe yitwa Sousa Esporte Clube.


Amafoto:Rwanda Magazine