Print

Jose Mourinho yongeye kunenga abakinnyi ba Manchester United ashima babiri gusa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 December 2018 Yasuwe: 1691

Mourinho yanenze bikomeye ubwitange bw’abakinnyi be ndetse avuga ko badakora akazi nk’imbwa zasaze,zitanga bikomeye kugira ngo zibone umuhigo byanze bikunze.

Mourinho yavuze ko abakinnyi be atari indwanyi nziza ndetse ko ubushake bwabo bwo gutsinda buri hasi gusa yashimye Marcus Rashford na Phil Jones uko bitwaye ku munsi w’ejo.

Yagize ati “Uko nari napanze ikipe byari byiza gusa byari kugira agaciro iyo abakinnyi bitanga.Ntabwo dufite abakinnyi benshi bafite icyubahiro cyangwa bameze nk’imbwa zasaze,barwanira umupira ndetse bashaka gusatira izamu buri kanya.

Mu gice cya kabiri twatakaje imipira myinshi mu kibuga hagati.Ntabwo twashoboye kugeza imipira kuri ba rutahizamu.Twabashije kwishyura ibitego 2 twari twatsinzwe ariko abakinnyi bo hagati batakaje imipira myinshi mu gice cya kabiri,ntitwabasha gukomeza gusatira.Abakinnyi batanze urugero rwiza ni Phil Jones na Marcus Rashford.”

Manchester United yabanje gutsinda ibitego 2-0 na Southampton mu minota 20 ibanza y’umukino wa shampiyona wabaye ku munsi w’ejo,ariko Lukaku na Herrera bayifasha kubyishyura igice cya mbere kitararangira.