Print

Nigeria: Umusore washyingiranywe imbere y’ amategeko na gitari yavuze icyabimuteye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 2 December 2018 Yasuwe: 1982

Ubu bukwe budasanzwe bwabaye tariki 28 Ugushyingo 2018, nyiri ubwite yashyize ku mbugankoranyambaga amashusho y’ uko ubukwe bwe bwagenze anahishura icyamuteye gufata iki cyemezo.

Mu butumwa yashyize ku mbugankoranyambaga yagize ati “Ejo tariki 28 Ugushyingo wari umunsi mwiza. Nashyingiranywe n’ umukunzi wanjye wa mbere mu muziki .Umuziki ni umukunzi wanjye ukomeye mu buzima sinabona uko mbivuga

Ubuzima bwanjye bwaba bupfuye budafite umuziki. Umuziki ni uwa kabiri nkunda inyuma y’ umuryango wanjye. Ku mwanya wa gatatu nkunda ikipe ya Manchester United, igakurikirwa n’ inkoko n’ amafi

Bamwe mutekereza ko ndi umusazi nyamara ibyo nakoze ni ikimenyetso gikomeye!

Ni ugushyinginwa kutazarangira ngo habeho gatanya. Umuziki nanjye dufitanye abana benshi, tuzabyara abandi benshi muri #afrobeats #funk #funkopop #music #nigeria #london #britain #africa #france #wedding”

Mu bihugu bitandukanye hakunze kumvikana inkuru nk’ izi z’ abantu bashyingirwa n’ ibintu bakunda birimo ibikoresho n’ inyamaswa.

Amategeko y’ u Rwanda ibintu nk’ ibi ntabwo abyemera kuko itegeko nshinga ry’ u Rwanda ryemera gusa gushyingiranwa gukozwe hagati y’ umugabo umwe n’ umugore umwe. Mu gisobanuro cy’ ijambo umugore amatungo n’ ibikoresho ntibishobora kwisangamo.