Print

ShaddyBoo yagaragaje ibibero bye mu gitaramo cya Buravan[AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 2 December 2018 Yasuwe: 3961

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 1 Ukuboza 2018, ubwo umuhanzi Burabyo Yvan uzwi nka Yvan Buravan yamuritse album ye yise ’The Love Lab’ aho igitaramo cyagaragayemo udushya tudasanzwe twiganjemo imyambarire idasanzwe ku bakobwa.

Igitaramo cyagaragayemo bamwe mu bakobwa bamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka ShaddyBoo ,Kate Bashabe ndetse na Asinah ni bamwe mu byamamarekazi byagarutsweho kubera imyambarire yabyo.

ShaddyBoo wagaragaye yambaye ikanzu ifite ibara ry’umukara aho yari yiteje ikintu mu maso mu rwego rwo kwirinda imboni z’abantu ,ikindi ikanzu yari yambaye yarikoze mu buryo bugaragaza neza ibibero bye hanze aho abantu benshi batangajwe n’iyi kanzu igaragaza ibibero bye.

ShaddyBoo wagaragaje ko ari umufana wa Buravan ku rwego rwo hejuru ni umwe mu bagore birekuye bajya juru yerekana ko akunda Yvan Buravan mu buryo buhebuje.

ShaddyBoo wari wicaranye n’ibindi byamamarekazi ni umwe mu bakobwa bahanzwe amaso y’abantu benshi ndetse n’itangazamakuru muri rusange kubera imyambarire ye.
REBA AMAFOTO: