Print

Abantu benshi ,imyambarire ,impano y’indabo biri mu dushya twaranze igitaramo cya Yvan Buravan [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 2 December 2018 Yasuwe: 3563

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 1 Ukuboza nibwo habaye igitaramo cyo gushyira hanze album y’umuhanzi Yvan Buravan yise The Love Lab.

Iki gitaramo cyaranzwe n’udushya twinsi dutandukanye ku bantu bakitabiriye.

Tumwe mu dushya twakiranze:

Igitaramo cya The Love Lab kitabiriwe n’abantu benshi:

Kuva ku I saha ya saa 8 iyo wararanganyaga amaso ahabereye igitaramo wasangaga imyanya y’ahantu hasanzwe iri kujyenda ishira aho mu gitaramo hasigaye imyanya y’icyubahiro izwi nka [VIIP] aho ndetse n’imyanya y’amafaranga ibihumbi 10000frq mu gihe iya 5000frw yari yashize kubera ubwinshi bw’abantu.

Imyambarire idasanzwe ku bakitabiriye:

Bamwe mu bantu bari baje muriki gitaramo baranzwe n’imyambarire idasanzwe aho mu bafana buri wese yari yaje yakoze ku kenda ke k’ikirori mu gihe bimwe mu byamamare birimo ShaddyBoo ,Asinah,Sacha Kate baje biyambitse imyenda ishotora igitsina gabo . Buravan wagaragaye mu myambaro itandukanye nawe yagarutsweho kubera imyambarire ye aho bamwe mu bakunda umuziki bavuze ko yari aberewe.

Impano y’indabo kubitabiriye igitaramo:

Buravan yatanze impano y’indabo ku bafana be baje kumushyigikira aho igitaramo gisoje yasabye abantu bose guca bugufi bagashyikira indabo ziri mu ntege bicayeho bagahita bazishyira hajuru mu rwego rwo kwerekana urukundo.

Urubyiniro rutatse mu buryo budasanzwe:

Urubyiniro yaririmbiyeho rwari tutatseho ibikoresho bikoreshwa muri Laboratoire mu buryo bwo kwerekana ishusho yahoo urukundo rukorerwa we yise The Love Lab ,aho ku ruhande rw’ibungo hari hariho ameza ariho ibikoresho ndetse n’umukobwa wavangavangaga imiti itandukanye.

Buravan yaririmbanye na se kurubyiniro rumwe:

Yvan yafatanyije na se mu ndirimbo yabo bise garagaza we ku giti cye afata nk’indirimbo yamubereye umugisha mu rugando rwe rw’umuziki ,sibyo gusa kuko na nyina umubyara ndetse na mushiki we bari bamwe mu bashyitsi bakuru bari bitabiriye igitaramo cye.

Igitaramo cya Yvan Buravan cyaranzwe n’udushya twinshi dutandukanye turimo nko kuba kitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye bo mu Rwanda bafite aho bahuriye n’umuziki bigaragaza ko uyu musore afite imbaga zimushyigikira mu bikorwa bye.

REBA AMAFOTO AGARAGAZA UDUSHYA TWAVUZE HARUGURU: