Print

Marlise Sacur yambitswe ikamba rya Miss University Africa ahigitse abarimo Shanita [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 2 December 2018 Yasuwe: 875

Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2018 Umunyana Shanitah wari uhagarariye igihugu mu marushanwa y’ubwiza ntiyagize amahirwe yo kwegukana ikamba yahabwagamo amahirwe ubwo yegukanaga ibihembo 3 muri Miss University Africa mbere y’isozwa ry’irushanwa.

Iri rushanwa ryari rimaze ibyumweru bitatu ribera muri Nigeria aho ryasojwe kuri uyu wa gatanu maze umunya Mozambique Marlise Sacur atsinda abakobwa bari batanye muriri rushanwa harimo n’umunyarwandakazi Umunyana Shanitah, gusa nubwo atabashije kwegukana iri kamba mu birori bisoza umwiherero ubanziriza umunsi utangwa ikamba Miss Umunyana Shanitah yegukanye ibihembo bitatu.

Icya mbere yahawe n’icy’umukobwa watoranyijwe na Perezida w’Ikigo gitegura irushanwa rya Miss University Africa,Ikindi n’icy’uwigaragaje neza mu mashusho yerekana umushinga we muri Miss University Africa ndetse n’icy’uwitwaye neza mu bikorwa bifitiye inyungu abaturage yagiye akora mu gihugu cye.

Umwaka ushize u Rwanda rwahgarariwe na Umutoniwase Linda nawe waje mu bakobwa icumi ba mbere mu irushanwa, ikamba rikegukanwa na Lorraine Nadal wo muri Île Maurice.

REBA AMAFOTO: