Print

Igitabo ’Becoming’ cya Michelle Obama kimaze kuba icya mbere mu kugurishwa mu minsi 15 kimaze

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 2 December 2018 Yasuwe: 1008

Ikigo NPD BookScan cyavuze ko hamaze kugurishwa ibitabo miliyoni ebyiri muri Amerika no muri Canada.

Imibare yerekeye igurishwa ry’icyo gitabo yatangajwe n’ikigo Penguin Random House ku wa Gatanu.

Uwasohoje icyo gitabo avuga ko cyagurishijwe cyane no mu bindi bihugu birimo Australia, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudagi, Korea na Afrika Yepfo.

Icyo gitabo kivugwamo ubuzima bw’umuryango w’aba Obama mbere n’igihe Obama yari Perezida wa Amerika , Michelle ni umugore wa mbere wabaye umugore wa perezida wa Amerika ufite inkomoko muri Afrika, Barack nawe ariwe mukuru w’igihugu wa mbere w’umwirabura wabaye Perezida wa US atowe n’ abaturage.

Muri icyo gitabo kandi Madamu Obama ahishura ingorane zabaye yubakanye na Barack, avuga mu buryo burambuye uko uwo muryango wigeze kugira ibyago byo gukuramo inda, n’uburyo wahise ukoresha uburyo bwo gusamishiriza hanze "in vitro fertilisation" (IVF) ku bana bose ufite, Malia na Sasha.

Uwo mugore w’imyaka 54 yananenze Perezida wa Amerika Donald Trump, yandika avuga ko adashobora "kumugirira imbabazi" mu kuba arashyize umutekano w’umuryango we mu kaga avuga ku bijyanye n’inkomoko y’umugabo we, aho yavuze ko atavukiye muri Amerika ko adakwiye kwitwa perezida w’ukuri wa Amerika.