Print

Hamenyekanye igiciro cy’ikanzu igaragaza ibibero ShaddyBoo yambaye mu gitaramo cya Buravan

Yanditwe na: Muhire Jason 3 December 2018 Yasuwe: 4416

Taliki ya 1 Ukuboza 2018 nibwo Yvan Buravan yamuritse album ye y’indirimbo yise The Love Lab ,igitaramo cyagaragayemo abantu benshi b’ibyamamare ndetse kitabirwa mu buryo budasanzwe kugeza ubwo bamwe bavuze ko uyu muhanzi abaye umuhanzi wa Gatatu mu Rwanda ukoze igitaramo kikitabirwa n’abantu benshi nyuma ya The Ben na Meddy.

Muriki gitaramo cyagaragayemo umwe mu bagore baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ariwe ShaddyBoo ,benshi batunguwe n’ikanzu yari yambaye igaragaza ibibero bye hanze, gusa mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yirinze kugira icyo abivugaho gusa avuga ko yambitswe n’inshuti ye Sacha Kate.

Mu kiganiro na Sacha Kate yatangaje ko muri iyi minsi yinjiye mu mwuga wo kwambika ibyamamare aho yaboneyeho no kutubwira ko ikanzu ShaddyBoo yari yambaye yayiguze ibihumbi (300000frw) by’amafaranga y’uRwanda.

Ikanzu ya ShaddyBoo iri mu mwenda yatunguye abantu bitabiriye igitaramo cya Yvan Buravan.