Print

Mr Kagame yatutse Khalfan nk’abashumba

Yanditwe na: Muhire Jason 3 December 2018 Yasuwe: 3191

Mu cyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho yamagana umuhanzi Am G The Black wiyise kizigenza w’injyana ya Hip Hop mu Rwanda ,aho yanasohoye indirimbo ayita Mayora igaragaza ko ariwe mwami wa Hip Hop nyarwanda bamwe mu baraperi bagenzi be bamwamaganiye kure bavuga ko izina yihaye ritamukwiye banemeza ko atigeze arivunikira.

Mu kiganiro Isango yigeze kugirana na Khalfan yavuze ko ubushobozi bwa Am G The Black buri hasi ye kuko ngo amurusha kuririmba ndetse afite ibikorwa byinshi.

Am G The Black yatunguwe no kumva ko Khalfan amurusha ubushobozi mu miririmbire aho Am G yavuze ko ku giti cye nka ‘Mayor’ azabanza kwiga kuriki kibazo cy’uyu muhanzi we yafashe nk’ugifasha abahanzi ku rubyiniro kandi we icyo kigero atarigeze akigeramo ndetse agahamya ko yitabiriye PGGSS uyu Khalfan atarinjira muri muzika.

Yakomeje avuga ko Khalfan ari umuraperi mwiza ku kigero cye ndetse ko yatangiye kuririmba we yaramaze kujya muri PGGSS aho ahamya ko adashobora gukora ihangana n’uyu muraperi mushya avuga ko atamurenganya gusa ngo niba yifuza kumenya ibigwi bye yazabanza akamumenya ndetse akamenya n’ibihembo yatwaye birimo icyo yakuye kuri radio isango star nk’umuraperi mwiza mushya yahawe na Salax Award.

Yongeyeho ko adashobora kwigereranya na Khalfan ukizamuka kuko ngo ntabwo yamurenganya aracyaba kwa nyina aho yaboneyeho umwanya wo kumusaba ko yagira icyo bavugana aruko yamaze kuva iwabo kwa nyina.

Yagize ati” Ubuse nkuwo mu type wamvuze aba kwa nyina aracya ‘beckinga’ nkaho ubundi yambajije ati bite tubigenze gute ,dufatanye ntabwo ubushobozi bwanjye bumpagije ntamuntu wigira ,ariko niba aje kunsebya ashaka gutondagirira ku zina nubatse ntabwo byamworohera ,va kwa nyoko uze dukore umuziki wutunge ,ubeho miliyoni ntigushuka.”

Khalfan yasubije Am G The Black ko ubutumwa bwe azabumugenera kuko atarajwe ishinga no kumusebereza mu ku mugaragaro nkuko yabikoze ndetse abwira umunyamakuru ko yareka amagambo n’umugabo ukora firigo kuko ngo imyaka afite nimwemerera kuvuga ariya magambo kandi niba afite ibigwi yakabaye agaragara kuri televiziyo zikomeye nka MTV base ndetse yaranatwaye ibindi bihembo bikomeye uretse kuvuga amagambo gusa.

Kuri iki cyumweru kandi izi nonganya zajemo umuhanzi Mr Kagame anenga bikomeye umuraperi Khalifan amubwira ko akiri umwana muto ndetse amushimira ko icyo azi ari ukugendera mu ntanga[BEAT] gusa ngo icyo atazi n’ukwandika indirimbo.

Yagize ati “ Khalifan ni igiki uzamubwire ato umunzi yamenye kwandika neza uzabone kwiyita umuntu wa Danger ese umuntu guhera ku ndirimbo ye ya mbere zihora zigarukamo amagambo amwe arimo umucyo., urumuri ,afite amagambo 3 ahora agaruka mu ndirimbo ,ntandirimbo nimwe ye iba isobanutse nukuvugango ni ugupfa kwandika ,cyakora kazi kujyendera muri beat gusa ntamwana ushya aravoma.”

Aha yasoje n’igitutsi nk’icya abashumba.

Kuri ubu inkuru igezweho mu bakora injyana ya Hip Hop nuko buri umwe ukoze amateka arusha ayundi yumva yakwitwa umwami wa Hip Hop nyuma yuko Jay Polly afunzwe ,Kuri ubu hakaba hibazwa ati ese kuba umwami w’injana runaka bisaba kuba ufite iki? Kugirango aba bahanzi hazagire umwe uharira undi iryo zina?

Twakwibutsa ko ibi bitaba mu Rwanda gusa kuko no muri Amerika ibi byabayeho mu gihe cyaba 2 Pac aho umwe bamwe bavugaga ko uyu muhanzi ariwe kizigenza w’iyi njyana mu gihe abandi bahanzi bavugaga ko adakwiye iryo zina kandi ahanganye n’abarimo Puff Daddy na Jay Z ndetse n’abandi.
UMVA UBWO MR KAGAME YIBASIRAGA KHALFAN:


Comments

Ayanne pro on thebeat 3 December 2018

Hhhh mr kagame ako nagashyari mn khalphan arashoboye umusa yego nakunze kowavuze kazi gutakara muri beat wowex iyusa ngo sishyari nuba watukanye mn mujye mumenya kayanyu arimo gushiramo sibyox