Print

Harabura amasaha macye ngo umwamikazi wa Lumba Mbilia Bel asesekare mu Rwanda

Yanditwe na: Muhire Jason 3 December 2018 Yasuwe: 1862

Umuhanzikazi Mbilia Bel ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo agiye kuza i Kigali gutaramira abakunzi be mu gitaramo cyateguwe na Kigali Jazz Junction kizaba kuri uyu wa gatanu taliki 7 Ukuboza 2018, muri Serena Hoteli.

Mu kiganiro twagiranya n’abateguye iki gitaramo batubwiye ko imyiteguro irimbanyije ndetse ko uyu muhanzikazi araza kugera I Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere ahagana Saa 12:45 AM .Aho biteganyijwe ko taliki ya 5 Ukuboza 2018, azagirana ikiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’igitaramo kibura iminsi 4 gusa go kibe.

Mbilia Bel ni umuhanzikazi kuri ubu ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Lumba ku isi uyu mugore kuri ubu ufite imyaka 59 y’amavuko yabonye izuba taliki ya 10 Mutarama 1959 .Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Nakei Nairobi, Mpeve Ya Longo, Eswi Yo Wapi, Faux Pas, Loyenghe, Ba Gerants Ya Mabala, Cadence Mudanda, Boya Ye, Beyanga, Contre Ma Volonte, Phénomène, Bameli Soy, Désolée n’izindi nyinshi.

Muriki gitaramo kandi azaririmbana n’umuhanzi Mike Kayihura nawe ukunzwe n’abanyarwanda benshi ndetse n’itsinda ry’abacuranzi rya Neptunez Band ryigaruriye imitima ya benshi kubera ubuhanga bagira mugucuranga mu buryo bw’imbona nkubone [Live Music].

Kwinjira muriki gitaramo mu myanya isanzwe ni ibihumbi [ 10,000frw] mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi [ 20,000frw] mu gihe ameza y’abantu 8 azaba yishyurwa ibihumbi [ 160,000frw] amarembo azugurura kuva ku isaha ya saa 6 mu gihe biteganyijwe ko igitaramo kizatangira ku isaha ya saa 8 z’ijoro.